
Kuva cyera, umuziki wakoreshejwe mu buryo bw’ibyishimo, ibirori, no kwishimisha, aho wagize uruhare mu guteza imbere umuco no gusabana. Ariko uko umuziki ugenda utera imbere, usigaye usobanura byinshi ku myifatire y’abantu ndetse n’ahazaza h’uyumva. Ubu, umuziki ntiwibanda gusa ku gususurutsa, ahubwo unagaragaza imitekerereze, amarangamutima, ndetse n’ibitekerezo by’abantu. Abahanzi bakoresha amagambo, injyana, n’amajwi mu guhishura ubuzima bwabo, ingorane bahura nazo, ndetse n’inzozi zabo, bigatuma umuziki uba ikiraro kigeza ku bandi ibyo batekereza ku buzima n’imibereho. Muri iki gihe, umuziki ufite ubushobozi bwo kugena imitekerereze, imyitwarire, ndetse n’uburyo abantu bitekerezaho ubwabo n’isi ibakikije, bityo ukagira ingaruka zikomeye ku hazaza h’abawumva.
Injyana y’abantu b’abahanga n’abari mu nzira nziza y’ubuzima ni iyihe?
Abantu benshi barema amafilimi bumvise ikirango cya filimi yitwa Games of Thrones verisiyo yayo yasubiwemo ikaba ari nayo twifashisha nka background sound kuri channel yacu ya youtube.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite ingano y’ubwenge yo hejuru waba ubikora utabizi cyangwa ubizi niba uri umwe muri abo, bakunda kumva injyana zituje bagakunda cyane cyane urusobe rw’amajwi yoroheje ya instrumental ni ukuvuga y’ibicurangisho gusa atarimo amajwi y’abantu.
Umuhanga mu iyiga mitekerereze ya muntu yisunze ubwihindurize (evolutional psychologist) Satoshi Kanazawa nk’uko tubisanga mu kinyamakuru bigthink avuga ko abantu b’abahanga bakunda cyane kandi bagakururwa ibintu bikangura ibyiyumvo byabo (stimuli) kurusha abandi bantu basanzwe bikaba ariyo mpamvu abantu b’abahanga bakunda injyana y’umuziki yo mu bwoko bwa classic. Ibi kandi ninabyo byavuye mu bushashatsi bwiswe “Intelligence, music preferences, and uses of music from the perspective of evolutionary psychology” bugasohoka mu kinyamakuru cy’ubushashatsi cyitwa “Evolutionary Behavioral Sciences” aho abashashatsi basanze ingano y’ubwenge ari igisobanuro cyo gukunda umuziki wa instrumental.
Injyana y’abahombyi?
Nkuko tubisanga mu nyandiko y’ubushashatsi bwakozwe na Marco Susino na Emery Schubert ikaba iboneka mu kinyamakuru Empirical Musicology Review izi njyana ziri mubyo abahanga bita “problem music” cyangwa se umuziki w’ibibazo. Twasomye kandi n’ubushashatsi bwa Danni Lopez-Rogina nk’uko bugaragara ku rubuga rwa researchgate.
Ubushashatsi bwakozwe bugaragaza ko injyana ya rap na hip-hop bishobora kongera imitekerereze mibi mu rubyiruko n’abantu bakuze. Mu buryo bwimbitse, abashakashatsi basanze amagambo akubiye muri izi njyana akenshi yibanda ku bwiyahuzi, urugomo, ubusambanyi, ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibyo bigatera kwiyongera kw’amarangamutima mabi no kwimakaza imyitwarire itari myiza mu bantu bumva iyo muzika kenshi. Abahanzi benshi ba rap na hip-hop bagaruka ku ngingo zijyanye n’ubuzima bubi n’ubuzima bwo ku mihanda, kandi ibyo bigira ingaruka ku mitekerereze y’abakiri bato, cyane cyane iyo babikurikirana kenshi. Muri iyi ndirimbo benshi muzi baragira bati “turi imbohe zabo turi bo” aho kubisubiramo kenshi bikumvisha ko uko uri uko ubayeho ntacyo wabihinduraho.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kumva injyana ya rap na hip-hop kenshi bishobora gutera abantu kugira imyitwarire irimo urugomo n’amarangamutima mabi y’umujinya, kwiyanga, depression ndetse byaganisha no kwiyambura ubuzima (kwiyahura). Izi njyana, ahanini zishushanya ubuzima bw’abahanzi baririmba bazivuga, zikunze gukangurira abantu kugira imyitwarire idasanzwe, bigatuma abakiri bato bafata ibyo bumva nk’ukuri cyangwa nk’inzira yo kubaho. Uru rubyiruko rufata ibivugwa muri izo ndirimbo nk’ibisanzwe, bikabagiraho ingaruka ku myitwarire yabo mu buzima bwa buri munsi, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’imyitwarire n’umuziki. Muri iyi ndirimbo ya Eminen yitwa “Role model” ni ukuvuga ibyo ukwiye gufatiraho icyitegererezo aragira ati “Mukore ibyo indirimbo ibabwira: munywe urumogi, mufate ibinini, muve mu mashuri, mwice abantu, munywe amayoga…”
Mu gusoza, n’ubwo rap na hip-hop bifite uruhare runini mu gusangiza ubuzima n’imitekerereze y’abahanzi, ni ingenzi ko abantu bamenya ko ibyo bumva bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yabo. Ni ingenzi ko ababyeyi, abarimu, n’abandi bafite inshingano zo kurera bakurikirana neza ibyo abana babo bumva, kandi bakabaganiriza ku buryo bwiza bwo gutandukanya umuziki n’ukuri k’ubuzima. Gukoresha uburyo bwo kwigisha ibyiza n’ibibi biri muri izi njyana bizafasha mu kugabanya izo ngaruka mbi zigaragazwa n’ubushakashatsi.
Turagira inama abantu kwitondera indirimbo bumva kugira ngo barebe niba zitari kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo bwa buri munsi. Ni ingenzi ko umuntu asuzuma neza niba ubutumwa buri mu ndirimbo bumutera imitekerereze mibi cyangwa imyitwarire idakwiye, maze akagira ubushishozi bwo guhitamo ibindi bihangano byubaka kandi byubaka icyizere. Niba hari indirimbo zigaragaza urugomo, ibiyobyabwenge, cyangwa ubusambanyi, ni byiza gufata umwanzuro wo kuzireka no gushaka izindi njyana cyangwa indirimbo zifite ubutumwa bwiza, bishobora gufasha mu kugumana imitekerereze myiza no kugera ku ntego nziza mu buzima.