
Kanseri y’inkondo y’umura, izwi kandi nka kanseri y’inkondo y’imbere, ni kanseri kimwe n’izindi zose iterwa no kuba umubiri utakigenzura imikorere y’uturemangingo (cells) tw’inkondo y’umura. Inkondo y’umura ni igice gihuza umura (uterus) n’igituba (vagina). Hafi ya kanseri zose z’inkondo y’umura ziterwa na virusi yitwa HPV (Human Papilloma Virus) iyi virusi ikaba iboneka mu moko menshi ariko atera ibibazo cyane akaba ari 12 ariyo HPV 16, 18, 31, 33, 35, 39, 45, 51, 52, 56, 58, na HPV 59. Gusa kanseri nyinshi ziterwa na HPV 16 na HPV 18.

Nubwo abantu batekereza ko iyi virusi yiganje mu bagore siko bimeze. Kuko ubushashatsi bwagaragaje ko umugabo umwe muri batatu kw’isi yose agendana na virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Gusa uyu mubare ushobora no kuba munini kurushaho bitewe n’aho ubushakashatsi bwakorewe kuburyo ushobora kugera cyangwa ukanarenga 65% by’abagabo bose kuva ku myaka 18 kugeza kuri 70.
Umugore uryamana n’abagabo benshi yandura ubwoko butandukanye bwa HPV
Bitewe n’uko virusi yihinduranya mu mubiri, abagabo bashobora kuyigendana nta bimenyetso igaragariza, bikaba byongera ibyago byo kuyanduza. Abagore baryamana n’abagabo benshi baba bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi zitandukanye, kubera ko buri mugabo ashobora kuba yanduye virusi itandukanye kandi akayanduza atabizi. Ibi bituma abagore baba mu byago byinshi byo guhura n’izi virusi nyinshi. Kimwe nuko umugore wamaze kuzandura ashobora kuzanduza abandi bagabo bityo zigakwirakwira mu buryo bwihuse. Mugihe umugore aryamana n’abagabo benshi biba bishoboka ko yageraho agahura n’umugabo ufite virusi ikomeye agahita akuriramo ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.
Izindi ndwara ziterwa na virus ya HPV
Iyi virus nubwo iba mu myanya ndanga gitsina bitewe n’uburyo abantu bakora imibonano mpuzabitsina harimo n’abayikora mu kibuno cyangwa mu kanwa iyi virusi ishobora gukwirakwira ikaba yatera indwara zirimo isharankima yo kuzitsina (genital warts) haba kubagore ndetse no kubagabo. Isharankima yo mu kibuno (anal warts) haba kubagore ndetse no kubagabo ndetsen’isharankima yo mu kanwa (oral warts) haba kubagore cyangwa ku bagabo. hakaba kandi kanseri y’umuhogo.


Ibindi mwamenya kuri iyi Virusi
Kugeza ubu ntaburyo bwizewe bwo gupima virusi ya HPV ku bagabo kugeza igihe indwara igaragariye. Nubwo hakunze kumvikana ikingirwa ry’abana b’abakobwa, abahungu nabo bashobora gukingirwa bikabagabanyiriza ibyago byo kurwara ziriya ndwara twavuze hejuru zishobora kubibasira. Twasoza tuvuga ko iyi virusi n’ubwo ikunze kuvugwa mu bagore n’abakobwa n’abahungu ndetse n’abagabo bugarijwe nayo.