
Illustration of a male reproductive organ on a white background
Muri iki gihe cy’isi y’ikoranabuhanga, abantu benshi bakura amakuru yabo kuri ku mbunga nkoranyambaga, aho usanga hari ibintu byinshi bivugwa ndetse bikumva nabeshi ndetse bamwe bakabifata nk’ihame batabanje gushungura. Muri ibyo, hari inyigisho zivuga ko kurongora abagore benshi cyangwa gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate. Ukuri ni ukuhe kuri iyi ngingo? Prostate ni iki? Kanseri ya prostate ni iki?
Prostate ni iki?

Prostate ni akanyama gato kiburungushuye kari munsi gato y’uruhago rw’inkari ndetse n’umuyoboro w’inkari ukaba ukahuranya ukakanyuramo hagati kakaba kaboneka mu bagabo gusa. Prostate ifite umumaro wo gukora amatembabuzi yifashishwa mu gutwara intangangabo.
Kanseri ya prostate ni iki?

Muri rusange kanseri ni indwara iterwa no gukura kudasanzwe (mu bwinshi no mu bunini) kw’uturemangingo two mu mubiri. Ubusanzwe, uturemangingo twacu tugira uburyo bwo kugenda dukura tuniyongera mu buryo bwagenwe neza. Iyo ubu buryo bujemo ikibazo, uturemangingo dutangira gukura mu buryo budasanzwe, bityo bigatera ikibyimba. Ikibyimba zishobora kuba ntangaruka cyateza (benign tumor) cyangwa kigateza ingaruka (malignant tumor). Iki kibyimba gitera ingaruka nicyo bita kanseri aho n’uturemangingo tukigize dushobora no gutembera tukagera mu bindi bice by’umubiri. Kuri prostate rero nayo niko bigenda: irabyimba maze kuko umuyoboro w’inkari uyinyuramo hagati ikajyenda iwufunga buhoro buhoro kugeza aho kunyara bibabaza cyane ndetse bitanagishoboka.
Kurongora abagore benshi no gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate?
Abantu benshi bahererekanya amakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’imbuga za internet zandika amakuru bavugako gukora imibonano mpuzabitsina kenshi ndetse no kuyikorana n’abagore benshi batandukanye bigabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri. Twavuga nk’inkuru yasohotse mu kinyamakuru nka Bellanaija kuri 30 Mata 2014 kigira kiti “Kudakora imibonano mpuzabitsina (celibacy) bikuba kabiri ibyago bya kanseri naho kuryamana n’abagore benshi bikabigabanya . Inkuru nk’iyi kandi yari yanditswe n’ikinyamakuru cyo mu bwongereza cyitwa Dailymail kuya 28 Mata aho cyagiraga kiti “kugirango wirinde kanseri ya prostate shaka umukunzi cyangwa makumyabiri) aho cyagaragazagako ubushakashatsi bwasanze abaryamanye n’abagore 20 baragabanije ibyago byo kurwara kanseri ya prostate ku kigero cya 19% naho abarengejeho bikaba 28%. Ubundi bushakashatsi n’ubwakozwe na Cancer Council Victoria bukorerwa kubagabo batarengeje imyaka 70 aho bwasanze abagabo basohoye inshuro nyinshi mugihe bari bafite hagati y’imyaka 20 na 50 byarabagabanyirije ibyago byo kurwara kanseri ya prostate. Professor Graham Jules avuga ko impamvu ari uko gusohora bisohora imyanda yariguteza ibibazo mu turemaningo (cells). Gusa avuga ko kuba ntasano basanze nta sano iri hagati ya kanseri ndetse n’umubare w’abo umuntu yaryamanye nabo.

Niba gusohora kenshi birinda kanseri ya prostate se byaba byifashe gute mu biyeguriye Nyagasani? Ubushakshatsi bwakozwe na John T Casagrande na bagenzi be bugamije kureba igitera impfu ku bihaye Imana gaturika bugasohoka mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi cyitwa British Journal of Cancer mu 1981 nk’uko tubusanga kurubuga rwa Academia bwasanze nta sano iri hagati y’imibonano mpuzabitsina na kanseri ya prostate. Ubundi bushaskashatsi bwakozwe na A M Michalek na bagenzibe muri uwo mwaka nyine bugamije kureba uko kanseri yaprostate ihagaze mu bihaye Imana bugasohoka mu kinyamakuru Journal of Surgical Oncology nk’uko tubusanga ku rubuga Pubmed bwo bwasanze ahubwo ikigero cya kanseri ya prostate mu bihaye Imana kiri hasi ugereranyije n’abataruge basanzwe.
Umwanzuro
Gukora imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gitwara imbaraga nyinshi umugabo kandi izi mbaraga yakazikoresheje akora ibindi bifite umumaro. Gukora imibonano inshuro nyinshi bikwiye gukorwa mu gihe hari imyungu umuntu abikuramo. Mu nkuru dusanga kurubuga rwa Mayoclinic rwandika ku nkuru z’ubuzima, Dr. Patricio Gargollo avuga ko kugeza ubu ntagihamya cy’uko gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate. Ibi ni nabyo bigaragara mu nkuru iri ku rubuga rwa Webmd. Ubushakashatsi bwakozwe na Steven Jacobsen na bagenzibe muri 2003 bugasohoka mu kinyamakuru cy’ubushashatsi cyitwa Adult Urology bwasanze nta sano ifatika iri hagati y’ubuzima bwa prostate n’imibonano mpuzabitsina ko ahubwo ubu bwirinzi bwaba buturuka kuruhurirane rw’ibintu byinshi bijyana n’imyaka umuntu afite. Bagabo, mukore imibonano mpuzabitsina ikwiye kugeza igihe ubushakashatsi bugaragaje ku buryo budashidikanywaho ko kuyikora kenshi hari ibyiza byazana.