
Bicarbonate of soda ni ikinyabutabire cyandikwa nka NaHCO3 gikunze gukoreshwa mu gikoni aho kinakura izina baking soda kuko ikoreshwa mu gukora amandazi n’ibindi bikorwa mu ifarini. Nubwo bimeze gutya ariko iki kinyabutabire kiboneka muri za farumasi hirya no hino kubiceri bitanu (5) gusa by’ijana; ni umuti ukomeye cyane ushobora gukoreshwa mu kuvura cyangwa kwirinda indwara zitandukanye.
Bicarbonate of Soda n’ubuzima bwo mu kanwa

Gukoresha Bicarbonate of Soda ni uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gukuraho imyanda yose ifata kumenyo, ibyo bita dental plaques. Iki kinyabutabire kandi gikesha amenyo kiri mubyo twita teeth whitening agents. Iki kinyabutabire kandi gifasha abantu bagira impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro ituruka ku dukoko duto (microbes) ziba mu kanwa cyane cyane iyo pH yaho ari nto, nukuvuga iyo mu kanwa harimo aside (acid) nyinshi. Bitewe nuko kino kinyabutabire kiri basic (high pH) gituma pH yo mukanwa yiyongera bityo twa dukoko two mu kanwa tugapfa hanyuma ya mpumuro twazanaga nayo ikagenda.
Bicarbonate of Soda kandi ivura ishinya iva amaraso, ibyo bita gingivitis. Niba woza amenyo ukava amaraso, umuti wizewe kandi uhendutse ni ukogesha Bicarbonate of Soda kuko mu gihe gito ishinya yawe ntiyongera kuva amaraso. Binatewe nanone n’uko Bicarbonate of Soda yica bacteria zituma pH yo mukanwa igabanuka, ikoreshwa mu kwirinda icukuka ry’amenyo, ibyo bita dental caries. Ubushakashatsi bugaragaza ko ikinyabutabire cya Fluorine gikoreshwa mu gukora imiti yoza amenyo yinjira mu mubiri kandi ikaba ifite ubushobozi bwo kugera mu bwonko inyunze ku gafubiko karinda ubwonko bita Brain Blood Barrier (BBB) kandi ikaba itera igwingira ry’ubwenge (low IQ), hakiyongeraho ko inganda zikora bene iyo miti zitajya zitangaza amakuru (cyangwa zigatanga atari yo) kungano ya Fluorine; ibyiza ni ukugabanya inshuro woza amenyo ukoresheje umuti w’amenyo byaba byiza ukanawuhagarika ukikoreshereza Bicarbonate of Soda.
Bicarbonate of Soda n’Inzira y’Igogora

Bitewe nuko Bicarbonate of Soda ari base ifite ingufu nke (weak base) kuyitoba mu mazi bibyara ibyo bita alkaline water, aya akaba ari amazi afite pH nini ugereranyije n’amazi asanzwe tunywa. Mubisanzwe mu gifu cy’umuntu habonekamo aside ikorwa n’umubiri kugirango ifashe mu igogora rya bimwe mu biryo turya. Umubiri uba ufite uburyo kamere iyiringanizamo ariko hari igihe umubiri ubinanirwa ugasanga mu gifu harimo acide nyinshi cyane aribyo bituma abantu bagira ibirungurira. Iyo acide ishobora kugera naho yangiza igifu umuntu akagira ububabare bukabije. Gukoresha amazi arimo Bicarbonate bigabanya iyi acide yo mugifu bityo kurwara ibirungurira ndetse n’igifu bikaburizwamo.
Bicarbonate of Soda na Kanseri

Bitewe n’ibiryo ndetse n’ibinyobwa abantu b’ubu bafata, ubushakashatsi bugaragaza ko muri rusange imibiri yacu yabaye aside cyane (pH yagabanutse cyane). Ibi bakabihuza nuko utunyangingo twafashwe na kanseri tumererwa neza iho aho duherereya hari pH ntoya bigahita bisobanura ubwiyongere bwa za kanseri hirya no hino ku isi. Kunywa amazi arimo Bicarbonate of Soda (alkaline water) byongera pH y’umubiri maze twa tunyangingo twafashwe na kanseri tugahagarara gukura ndetse tukanapfa. Gukoresha amazi arimo Bicarbonate of Soda ni uburyo bwizewe kandi buhendutse bwo kwirinda kanseri z’ubwoko butandukanye. Hari n’ubuhamya bugaragaza ko hari n’abari barafashwe na kanseri ikaza gukira kubera gukoresha bicarbonate of soda.
Bicarbonate of Soda no Kubura Ibitotsi

Nubwo uburyo ibikoramo (biochemical mechanism) butazwi neza, ubuhamya buhagije burahari bw’abantu bari bafite ikibazo cyo kudasinzira neza (insomnia) nyuma yo gukoresha amazi arimo Bicarbonate of Soda ikibazo cyo kudasinzira neza kikagenda gikemuka buhoro buhoro kugeza kirangiye.
Bicarbonate of Soda na Siporo

Kubantu bakora siporo cyane isaba imbaraga nyinshi hari igihe kigera umubiri ugakenera ogisijene (oxygen) nyinshi irenze iyo umuntu yinjiza ahumeka. Icyo gihe umubiri ukora icyo bite anaerobic respiration ibyara ikinyabutabire bita lactic acid itera ikibazo bita cramps (imbwa). Kunywa amazi arimo bicarbonate of soda (base) bituma igihe umubiri ukoze lactic acid ihita ihura na ya base igahita iburizwamo kuburyo ntakibazo cyo kurwara imbwa wahura nacyo mugihe ukora imyitozo isaba ingufu nyinshi.