
Dr. Anthony Fauci ni Umuyamerika akaba umuganga w’inararibonye mu bijyanye n’indwara zandura n’ubuzima rusange. Afite ubunararibonye bw’imyaka myinshi mu bushakashatsi no mu buvuzi, cyane cyane ku ndwara z’ibiza nka Sida, Ebola, na COVID-19. Dr. Fauci yabaye umuyobozi mukuru wa National Institute of Allergy and Infectious Diseases (NIAID), aho yagiye akora akazi kadasanzwe mu guhangana n’izi ndwara. Yagize uruhare runini mu bushakashatsi bwafashije kumenya no kugenzura izo ndwara, no mu gukora inkingo n’ubundi buryo bwo kwirinda. Mu gihe cya COVID-19, Dr. Fauci yabaye umujyanama ukomeye mu by’ubuzima muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga, atanga inama zishingiye ku bumenyi n’ubushakashatsi bwimbitse.
Gusa ku mbuga nkoranyambaga hagiye humvikana abaganga bemeza ko inkingo za COVID-19 ziri gutangwa hirya no hino ku isi ndetse hamwe zigatangwa kugahato, zifite ingaruka nyinshi kurusha ibyiza byazo ndetse ko hamwe imibare y’abapfa yiyongeraga ku buryo ntagushidikanya ko byari bifitanye isano n’inkingo zitujuje ubuziranenge zakozwe shishitabona. Ndetse benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barerura bagasaba ko uyu muhanga mu buvuzi akurikiranwa n’ubutabera ku byo bita ibyaha byibasiye inyoko muntu bifitanye isano n’amabwiriza yashyizweho mu gihe cy’icyorezo ndetse n’inkingo zatanzwe bamwe bemeza ko nanubu abantu bazihawe babana n’ingaruka zazo.
Dr Fauci arashinjwa ko yari azi neza kandi yagize uruhare mu mushinga wo gukora virusi ya COVID-19 muri laboratwari mu Bushinwa ndetse akanahisha iby’ubushashatsi bwakorwaga ku ngaruka z’inkingo. Mu nkuru igaragara ku rububa rwa dailymail iravuga ko Dr Fauci yiyemerera ko amabwiriza yo gusiga umwanya hagati y’abantu (social distancing) yaje no kubyara guma murugo ndeste no kwambika abana udupfukamunwa ariwe ubwe wayacuze (nta bushakashatsi yari ahingiyeho).
Congresswoman witwa Marjorie Taylor Greene yagize ati “Nyakubahwa Fauci, kuberako muri iyi minota yanjye nturi Doctor ahubwo uri Fauci gusa, uyu mugabo ntakwiye kuba agifite license imwemerera kuba umuganga, yakabaye yarayambuwe ndetse akwiye kuba ari muri gereza.” Urubuga headlineusa ruvugako Dr Fauci ubutunzi bwe bwiyongereyeho miliyoni 300 z’amadorari mu gihe cya COVID.